PROMINANT M CENTER LTD

“It’s Time to Be Prominant”

Prominant M Center Ltd ni kampani yijyenga ikorera mu gihugu cy’u Rwanda hose. Yafunguriwe bwa mbere mu Karere ka Musanze, nyuma y’igihe gito ibiro byayo bikuru byimukira mu Karere ka Muhanga, ari na ho ikorera kugeza ubu. Iyi kampani yabonye ibyemezo biyemerera gukora bitangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) mu mwaka wa 2024.

Ibyo dukora

Prominant M Center Ltd itanga serivisi zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu, zirimo:

  • Gufasha abikorera kubona abakozi babakwiriye
  • Gufasha urubyiruko kubona akazi
  • Real Estate (kugura, kugurisha no gukodesha inzu n’ubutaka)
  • Car Rental (gukodesha imodoka)
  • Website Development (gukora no guteza imbere imbuga za internet)
  • Gupima ubutaka
  • Gufasha kubona ibyemezo n’ibyangombwa by’ubutaka

Intego n’Icyerekezo

Intego yacu ni ugufasha abatugana tubaha serivisi inoze, yizewe kandi isobanutse, tunagura imikorere yacu ku buryo bitarenze umwaka wa 2050 nibura 60% by’urubyiruko rusoza amashuri rutazongera kubura akazi.

Twifuza kandi ko abikorera batazongera kugira ikibazo cy’umutekano w’ibyabo, binyuze mu kubika no gucunga amakuru y’abakozi mu buryo bugezweho, bwizewe kandi burinzwe neza.

Ubufatanye n’Ishimwe

Tunejejwe no gushimira byimazeyo abikorera badusaba abakozi, kandi turabasaba gukomeza kugumana natwe no kuduhuza n’abandi bikorera, bityo dufatanye gufasha urubyiruko kwivana mu bushomeri.

Turasaba kandi abo dufasha kubona akazi gukomeza kugumana natwe, bakitwara neza mu kazi baba boherejwemo, kuko bituma turushaho kugirirwa ikizere n’abikorera.

By’umwihariko, turashimira Leta y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu:

  • Guharanira umutekano w’igihugu
  • Guteza imbere uburezi buhabwa urubyiruko

Ibi bidufasha kubona abakozi bize, bafite ubumenyi n’ubushobozi, dukesha politiki nziza z’igihugu cyacu.

Aho dukorera

📍 Karere ka Muhanga, Imuhanga, imbere ya Unguka Bank.

Mwadusura no kutwandikira

Prominant M Center Ltd Contacts

0792 997 594

0789 358 427

0780 432 21

Email: prominantcenterltd@gmail.com

Google Maps: https://maps.app.goo.gl/P72fWX2QDoTMFwKR7

UBURYO TWISHYUZA

TWISHYUZA MUBURYO BIKURIKIRA

1. 3000 FRW by' ukwiyandikisha (Registration Fees)
BIDASUBIZWA kugira ngo ubashe kujya ukora apply ku myanya dutangaza.

2. Amafaranga andi yishyurwa uwo munsi ukimara kwiyumvikanira n'umukoresha twabahuje:

  • 15,000 FRW mu gihe ugiye guhembwa hagati ya 50K - 70K
  • 10,000 FRW mu gihe ugiye guhembwa hagati ya 30K - 40K
  • 20% mu gihe ugiye guhembwa 80K kuzamura

KWIYANDIKISHA bikorwa online binyuze mu kuzuza form kuri website twabahaye hasi, cyangwa ukadusanga kuri office - Imuhanga.

https://prominantm.com/register

NB2: Amafaranga yose atishyuwe kuri MOMO PAY ibaruye mu mazina ya Prominant M Center Ltd ntago abazwa company.

059929 (Prominant M Center Ltd)
cyangwa 4007201009173 (Prominant M Center Ltd) - Equity Bank

MBIBUTSAKO: Iyo wiyandikishije uba ufite amahirwe yo gukora apply ku myanya yose twashyize ku mbuga zacu, ariko nta gihe gitegetswe cyo guhita ubona akazi.

Kubindi bisobanuro: 0792997594 / 0789358427 / 0780473221

MWADUSANGA: Imuhanga imbere ya Unguka Bank

MAP / LOCATION: https://maps.app.goo.gl/uRSaN2ztxyMfUkGb6?g_st=awb