← Back to news
Leta ya RDC yahaye Abanyamerika ibirombe bya Rubaya bigenzurwa na AFC/M23

Leta ya RDC yahaye Abanyamerika ibirombe bya Rubaya bigenzurwa na AFC/M23

Prominant M • Feb 19, 2026

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwahaye abashoramari b’Abanyamerika ibirombe byo mu gace ka Rubaya muri teritwari ya Masisi, kagenzurwa n’ihuriro AFC/M23 kuva mu myaka hafi ibiri ishize.

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko inyandiko ya Leta ya RDC iriho urutonde rw’ibi birombe hamwe n’ibindi bitandukanye yahawe Abanyamerika tariki ya 5 Gashyantare 2026, ubwo i Washington habaga inama ya mbere ya komite ihuriweho ishinzwe ubufatanye.

Iyi komite yashyizweho hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye yibanda ku gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro yashyizweho umukono na RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukuboza 2025.

Byateganyijwe ko urutonde rw’ibirombe Leta ya RDC yatanze ruzasuzumwa n’Abanyamerika, barebe niba koko birimo amabuye y’agaciro y’ingenzi bakeneye cyangwa se niba nta mbogamizi zaba mu kuyacukura.

Minisitiri ushinzwe ubukungu muri RDC, Daniel Mukoko Samba, yasobanuye ko kuba ibirombe bya Rubaya bitagenzurwa na Leta bitavuze ko itabifite mu nshingano ku buryo itabishyira mu maboko y’abafatanyabikorwa.

Yagize ati "Kuba site ya Rubaya itari kugenzurwa n’ingabo za Leta uyu munsi ntibivuze ko twebwe, Leta ya RDC, tutayishyikiriza abafatanyabikorwa bacu."

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yagaragaje ko kuba Leta ya RDC iri gutanga ibirimbe itagenzura kugira ngo ibyifuzo byayo bihabwe agaciro, bishimangira ko iri mu manga.

Ati “Kugurisha mu ruhame umutungo umuntu adafite cyangwa atagenzura ni uburyo bwo kurwana no kubaho.”

AFC/M23 igenzura Rubaya kuva mu ntangiriro za Gicurasi 2024. Ni igice cy’ingenzi cyane kuri RDC kuko ibirombe byaho bibitse amabuye ya Coltan agera kuri 15% y’ari ku Isi yose.


Prominant M Center Ltd Kanda hano uvugane na Prominant AI
Prominant M Center Ltd
Prominant AI
Turi hano kugufasha
Prominant M Center Ltd
Ndi AI yakorewe gufasha aba client ba prominant M Center ltd kubijyanye na service dutanga gusa.
Prominant M Center Ltd
Notice: Ikibazo cyawe n'igisubizo cya AI birabikwa kugira ngo tunoze service yacu ya AI.