← Back to news
Umuraperi Lil Poppa yapfuye

Umuraperi Lil Poppa yapfuye

Prominant M • Feb 19, 2026

Umuraperi Lil Poppa wari mu bari batangiye kuzamuka neza mu muziki wa Amerika, yitabye Imana afite imyaka 25.

Lil Poppa yapfuye ku wa 18 Gashyantare 2026, gusa ntabwo hahise hatangazwa icyamwishe.

Uyu muraperi mu 2022 nibwo yasinye muri Collective Music Group (CMG) ya Yo Gotti.

Muri Kanama 2025, Poppa yari yasohoye album igizwe n’indirimbo 16 yise ‘Almost normal again’ ndetse yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Out of town bae’ mu gihe yari ategerejwe mu gitaramo yagombaga kuririmbamo muri New Orleans muri Werurwe 2026.

Ku rundi ruhande, Poppa yitabye Imana ari mu myiteguro y’ibitaramo bizenguruka Amerika amenyekanisha album ye nshya ‘Almost normal again’.
Lil Poppa wafatwaga nk’umuraperi ukunda kwibanda ku buzima bwo ku muhanda, yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Eternal living’, ‘Love&war’, ‘To the point’, ‘Happy tears’ n’izindi nyinshi.


Prominant M Center Ltd Kanda hano uvugane na Prominant AI
Prominant M Center Ltd
Prominant AI
Turi hano kugufasha
Prominant M Center Ltd
Ndi AI yakorewe gufasha aba client ba prominant M Center ltd kubijyanye na service dutanga gusa.
Prominant M Center Ltd
Notice: Ikibazo cyawe n'igisubizo cya AI birabikwa kugira ngo tunoze service yacu ya AI.