← Back to news
Umukuru wa Monusco yageze i Goma ku kibuga cy’indege

Umukuru wa Monusco yageze i Goma ku kibuga cy’indege

Prominant M • Feb 16, 2026

Ubutumwa bw’ingabo za ONU ziri muri DR Congo, MONUSCO, bwatangaje ko umukuru wabwo w’agateganyo yageze i Goma kuri uyu wa kane gutegura inshingano nshya za MONUSCO zo kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano.

Vivian van de Perre yageze ku kibuga cy’indege cya Goma n’indege, “biraba ari intambwe ikomeye mu mikorere” y’iki kibuga cy’indege kimaze umwaka umwe gifunze, nk’uko MONUSCO ibivuga.

Vivian ni we wasimbuye Bintou Keita wari umukuru wa MONUSCO weguye mu Ukuboza(12 gushize.

MONUSCO isubiramo Vivian agira ati: "Tariki 26 Mutarama(1) 2025, nari mu ndege ya nyuma yaguye ku kibuga cy’indege cya Goma. Uyu munsi nisanze mu ndege ya mbere ihaguye bushya. Nizeye ko iyi ari intangiriro yo gufungura iki kibuga ku nyungu z’abaturage."

MONUSCO ivuga ko i Goma Vivian aganira “n’impande bireba n’abafatanyabikorwa” kugira ngo habeho kugenzura guhagarika imirwano.

Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi, mu mpera z’umwaka ushize - ubwo kongereraga MONUSCO manda y’umwaka umwe - kayihaye inshingano yo gufasha urwego rwa ‘Joint Verification Mechanism Plus (JVM+) no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge”

Uruhande rwa leta ya Kinshasa n’urwa M23 biri mu ntambara, kuva mu mwaka ushize basinye ubwumvikane butandukanye bwo guhagarika imirwano, butigeze bwubahirizwa kugeza ubu.

Buri ruhande rushinja urundi ko ari rwo rutangiza imirwano ihonyora ibyo bumvikanye.

Mu itangazo ryo ku wa gatatu nijoro, Perezida João Laurenço wa Angola nk’umuhuza, yasabye izi mpande zombi guhagarika imirwano kuva tariki 18 saa sita z’amanywa.

Ntibizwi neza niba ko gahenge yasabye kazubahirizwa.

Hagati aho imirwano ikomeye muri Kivu y’Epfo yakomeje muri iki cyumweru mu muhate w’ingabo za leta wo kwisubiza agace ka Minembwe Centre ko muri teritwari ya Fizi.


Prominant M Center Ltd Kanda hano uvugane na Prominant AI
Prominant M Center Ltd
Prominant AI
Turi hano kugufasha
Prominant M Center Ltd
Ndi AI yakorewe gufasha aba client ba prominant M Center ltd kubijyanye na service dutanga gusa.
Prominant M Center Ltd
Notice: Ikibazo cyawe n'igisubizo cya AI birabikwa kugira ngo tunoze service yacu ya AI.