← Back to news
Nyanza: Umugabo yateye urugo rwa bagenzi be babiri arabatema.

Nyanza: Umugabo yateye urugo rwa bagenzi be babiri arabatema.

Prominant M • Feb 16, 2026

Hari abaturage bo mu karere ka Nyanza Umurenge wa Mukingo bavuga ko hari uwitwa Habimana Vincent waraye utemye abagabo babiri bo mumudugudu wa Nyamuko.

Ni abaturage bo mu karere ka Nyanza umurenge wa Mukingo akagari ka Gatagara umudugudu wa Nyamuko bavuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Gashyantare 2026 ahangana mu masaha y’isaayine uwitwa Habimana Vincent yabateye agasagarira uwita Claude Ndagijimana amusaba inzoga Claude amubwira ko abanza kumwishyura iyo yari yaramukopye.

Aho kugira ngo yumve ibyo amubwira ahita akura umuhoro yari afite mukwaha atema Claude abahageze batabara barimo na Nzamurambaho Jean Damour nawe aba aramutemye.
Umwe mu batabaye twasahanze yagize ati”Yaje kuri moto nuko aba avuyeho yinjira mu rugo rw’umuturanyi atangira kumusagararira nibwo afashe umuhoro atema Claude mu mutwe. Ibi bintu yakoze asa nuwari wabigambiriye kuko si ubwambere asagariye claude byigeze no kuba mu bihe bishize”.

Undi nawe ati”Yaje yaka inzoga baramubwira ngo ntabwo bayimuha atishyuye amafaranga y’ideni arangije ubwo aba afashe Claude atangira kumutema nonoho Damour asohoka hanze ajya gutabara nawe aba aramutemye. Ubu rwose bose bararembye gusa umwe we ntabwo ari kuvuga”.

Aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi uyu mugabo yakunze kugaragaza mu bihe bitandukanye bityo bagahuriza ku cyifuzo cyuko yakurikiranwa agakanirwa urumukwiye.

Umwe yagize ati”Turahangayitse cyane kuko nyuma yo gukometsa aba baturanyi bacu natwe adakurikiranwe yazaduhitana kuko akunda kuvuga ko umuryango wacu atazatworohera”.
Bamufate rwose akurikiranwe kuko yagambiriye kwica niba yasanze abantu mu rugo batamusagariye akabatema akwiye no gufungwa burundu ahubwo kuko iyo tudatabara tuba twasanze yamwishe.

Ku murongo wa Telephone umuvugizi wa Polisi y’Urwanda mu ntara y’amajyepfo CIP Hassan kamanzi avuga ko uyu ukekwaho gukomeretsa aba baturage yamaze gufatwa ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha.

Ati” Ayo makuru y’abaturage bagiranye amakimbirane aho abaturage batatu bashyamiranye umwe muri bo ucyekwa yari yitwaje igikoresho gakondo(umuhoro) aza gukomeretsa bagenzi be babiri mu mutwe ariko nawe baza kumukomeretsa.
Ubu bose uko ari babiri bakaba barwariye mu bitaro bya Nyanza aho barikwitabwaho n’abaganga ariko ukwekwa kuba yarateye bagenzi be akabakomeretsa ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi mu gihe ubugenzacyaba burigukora iperereza”.

Uyu muvugizi akomeza agira inama abaturage yo gutangira amakuru ku gihe birinda icyaha cyitaraba kuko iyo bidakozwe mu magaru mashya bivamo amakimbirane nkaya ashobora no kubyara amanzaganya.


Prominant M Center Ltd Kanda hano uvugane na Prominant AI
Prominant M Center Ltd
Prominant AI
Turi hano kugufasha
Prominant M Center Ltd
Ndi AI yakorewe gufasha aba client ba prominant M Center ltd kubijyanye na service dutanga gusa.
Prominant M Center Ltd
Notice: Ikibazo cyawe n'igisubizo cya AI birabikwa kugira ngo tunoze service yacu ya AI.