Gatsibo: Umugore yasanganye umugabo we n’umukobwa ku munsi w’Abakundana, ahita yiyahura
Umugore w’imyaka 24, witwa Uwase yiyayuhuye nyuma y’uko asanze umugabo bigeze kubana nk’umugore n’umugabo ari kumwe n’undi mukobwa ku munsi wahariwe abakundana uzwi nka Saint Valentin, ndetse kubera imvururu mu ishyingurwa rye umurambo we urazwa ku marembo y’uwo mugabo bakundanye.
Ibi byabaye ku wa 14 Gashyantare 2026, mu Karere ka Gatsibo, umurenge wa Remera aho Uwase yiyahuye nyuma yo kuva mu karere ka Nyagatare akajya kureba uyu mugabo agiye kwizihiza umunsi w’abakundana ariko akamusangana n’undi mukobwa.
Ibi byababaje Uwase cyane ku buryo yahise agenda ajya kureba iwabo w’umusore ariko agenda ajyanye imiti yica ayivange n’umutobe uzwi nka ‘energy’.
Abari aho basobanura ko nyuma yo kubabwira ibyamubayeho ari bwo yanywereye iyo miti imbere yabo ndetse bakagerageza kumutabara bamujyana kwa muganga ariko akagezwayo yashizemo umwuka.
Uyu mugore nyuma yaje gukorerwa imihango yo gushyingurwa gusa bageze ku mva havuka impaka zikomeye ku ruhare rw’imiryango yombi uw’umuhungu n’uw’umukobwa, aho uw’umukobwa wagaragaza ko uw’umugabo wagakwiye kuba wagize uruhare mu ishyingurwa rya Uwase ariko uw’umuhungu ukaba nta ruhare na ruto wagaragaje.
Ibi byatumye gushyingura bihagarara Uwase bamukura mu mva bamujyana ku marembo yo kwa se w’umuhungu.
Amakuru aturuka mu baturage bavuganye na BTN TV avuga ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahise zigera aho byabereye kugira ngo zigarure ituze no gukemura amakimbirane yavutse hagati y’imiryango yombi.
Haracyakorwa iperereza ku by’urupfu, mu gihe kandi impande zombi zisabwa kubahiriza amategeko n’imyanzuro itangwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 116 ivuga ko umuntu wese ushishikariza undi kwiyahura, umufasha kwiyahura cyangwa utuma yiyahura kubera kumutoteza agamije ko yiyahura aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitanarenze imyaka itanu.