← Back to news
Abagororerwa mu bigo by’igororamuco mu Rwanda biyongereyeho 92%

Abagororerwa mu bigo by’igororamuco mu Rwanda biyongereyeho 92%

Prominant M • Feb 11, 2026

Umubare w’abajyanwa mu bigo by’igororamuco hirya no hino mu Rwanda wazamutseho 92% uva ku 3886 muri 2020/2021 ugera kuri 7461 mu 2023/2024.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo muri Mutarama 2025, yagaragaje ko abantu 19.700 bagaragaje imyitwarire ibangamira abaturage bagororewe mu bigo by’igororamuco, abangana na 11.200 barangije gahunda y’igororamuco.

Byagarutsweho ubwo Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yagezaga ku nteko rusange raporo y’isesengura yakozwe.

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, Depite Uwamariya Veneranda, yerekanye ko abakirwa mu bigo ngororamuco bagenda biyongera kandi biteye impungenge.

Ati “Umubare w’abajyanwa mu bigo by’igororamuco wazamutse ku kigero cya 92%, uva ku 3.886 mu mwaka wa 2020/2021 ugera ku 7.461 mu mwaka wa 2023/2024 kubera ko nta buryo buhamye bwo gukumira imyitwarire ibangamira abaturage.”

Yerekanye ko kandi uretse abajya muri ibyo bigo, n’abavuyeyo usanga hari abasubizwayo aho raporo yagaragaje ko abantu 5.025 bahawe amahugurwa mu bigo by’igororamuco basubiyeyo inshuro ziri hagati y’ebyiri na 12 hagati ya 2020 na 2024 kubera kongera kugaragaza imyitwarire ibangamira abaturage.

Byagaragajwe ko biterwa n’impamvu nyinshi zirimo kudasuzuma neza impamvu zituma abantu basubira mu ngeso mbi, kudakurikirana abarangije mu bigo by’igororamuco no kutabasubiza mu buzima busanzwe uko bikwiye.

Imibare igaragaza ko hari abasubizwayo inshuro irenze imwe aho abasubiye mu ngeso mbi inshuro ebyiri ari 17, 1% bangana 1456 mu bantu barenga 8000, abasubijweyo inshuro eshatu, bangana na 2,6% bangana na 225, abasubiyeyo inshuro enye ni 0,4% bangana na 35 mu gihe abasubirayo inshuro irenze imwe ari 0,1%

Depite Mukabalisa Germaine yibajije icyaba cyarabaye cyatumye abantu bajyanwa mu bigo by’ingororamuco biyongera, yemeza ko umuryango ukwiye kugira uruhare rukomeye mu rugamba rwo kugabanya abana bajyanwa muri ibyo bigo.

Yagize ati “Ni iki cyabaye kidasanzwe cyabaye cyatumye abajyanwa mu bigo by’igororamuco byatumye biyongera ku kigero kingana gitya? Ibi ubyumvise uhita ubona ko umuryango ukeneye izindi ngamba zirenze iziriho.”

Mu bavuyeyo usanga hari abasubizwayo aho raporo yagaragaje ko abantu 5.025 bahawe amahugurwa mu bigo by’igororamuco basubiyeyo inshuro ziri hagati y’ebyiri na 12 hagati ya 2020 na 2024 kubera kongera kugaragaza imyitwarire ibangamira abaturage.

Byagaragajwe ko biterwa n’impamvu nyinshi zirimo kudasuzuma neza impamvu zituma abantu basubira mu ngeso mbi, kudakurikirana abarangije mu bigo by’igororamuco no kutabasubiza mu buzima busanzwe uko bikwiye.

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ni uko ibi bigo, bigifite umubare muto w’inzobere mu kwita ku buvuzi bw’intwara zo mu mutwe aho umuntu umwe abarirwa abantu 150 n’ikibazo cyo kudashyira imbaraga mu bujyanama bukorerwa mu muryango (family therapy).

Nubwo abajyanwa muri ibyo bigo bahabwa n’amasomo ajyanye n’imyuga n’ubumenyingiro kandi hari umubare muto w’abarimu b’imyuga n’ubumenyingiro kubera ko hari umwarimu umwe ku banyeshuri 177 n’ikibazo cy’aho gukorera ibyo biga (workshops) zidahagije.

Nyuma yo kwemeza raporo y’isesengura ryakozwe na Komisiyo y’Imibereho myiza, Inteko yasabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuyigaragariza uburyo bwo gukemura ikibazo cy’inzobere mu kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe (Clinical psychologists) zidahagije mu bigo by’igororamuco n’ikibazo cy’abarimu b’imyuga n’ubumenyingiro badahagije, bigakorwa mu gihe cy’amezi atatu.

MINALOC kandi yasabwe kwihutisha ishyirwaho ry’inyandiko igaragaza ibipimo ngenderwaho by’uburyo serivisi z’ingenzi zihabwa abari mu bigo by’igororamuco zitangwa hitawe ku mubare w’abakirwa no ku byiciro byihariye na byo bigakorwa amezi atatu.

Kuri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi , Inteko yayisabye kuyigaragariza uburyo bwo kwita rubyiruko rwarangije amasomo mu bigo by’igororamuco hagamijwe kururinda gusubira mu myitwarire ibangamira abaturage kandi bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.


Prominant M Center Ltd Kanda hano uvugane na Prominant AI
Prominant M Center Ltd
Prominant AI
Turi hano kugufasha
Prominant M Center Ltd
Ndi AI yakorewe gufasha aba client ba prominant M Center ltd kubijyanye na service dutanga gusa.
Prominant M Center Ltd
Notice: Ikibazo cyawe n'igisubizo cya AI birabikwa kugira ngo tunoze service yacu ya AI.